Guverinoma ya Libya yatangaje ko ku wa 16 Gicurasi 2025, hari umupolisi wapfiriye muri iyi myigaragambyo ubwo yabuzaga ibihumbi by’abigaragambyaga kwinjira mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ubwo bari bateraniye hafi y’ibyo biro mu murwa mukuru w’iki gihugu, Tripoli.
Itangazo ryagiraga riti “Yarashwe n’abantu bataramenyekana ndetse nyuma aza kwicwa n’ibikomere by’ayo masasu.”
Iri tangazo ryakomeje rivuga ko hari n’abantu bivanze muri iyi myigaragambyo bagerageje gutwika ibiro bya Minisitiri bakoresheje ibisasu byitwa Molotov cocktail cyangwa petrol bomb.
Ibi bisasu bikoreshwa iyo bafashe amacupa aba yashyizwemo inzoga cyangwa peteroli bagacanaho umuriro bagahita bohereza ku gipimo bashaka ko giturika.
Abaminisitiri bamaze kwegura ku myanya yabo harimo Minisitiri ushinzwe ubucuruzi, Mohamed al-Hawij, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Badr Eddin al-Tumi na Minisitiri ushinzwe imiturire mu gihugu, Abu Bakr al-Ghawi.
Nyuma yo kwegura kw’aba baminisitiri, ntabwo abigarambya bigeze barekera kuko bakomeje ibyo bikorwa muri uyu mujyi aho baririmbaga bavuga ko bifuza ko abayobozi bavaho hakaba hategurwa amatora.
Iki gihugu kimaze gucikamo ibice bibiri kiyobowe na Dbeibah wahawe inshingano zo kuyobora Guverinoma y’Ubumwe yari ishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye, muri Werurwe 2021 aho yari yahawe kukiyobora kugeza igihe amatora yagombaga kubera mu Ukuboza uwo mwaka.
Akimara guhabwa kuyobora inzibacyuho yasabwe kutaziyamamaza mu matora ariko aza kubirengaho maze mu Ugushyingo atangaza Kandidatire ye, ibintu byafashwe nk’amanyanga.
Amatora yaje gusubikwa kubera kutumvikana ku mategeko agenga amatora hagati y’impande zihanganye n’Inteko Ishinga Amategeko, kuva icyo gihe yagumye ku buyobozi bw’iki gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!