00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Libya: Abaturage basabye abimukira kuva mu gihugu cyabo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 June 2026 saa 08:57
Yasuwe :

Abaturage bo muri Libya babarirwa mu magana bigaragambirije ku cyicaro cy’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) mu Mujyi wa Tripoli, basaba abimukira bose kuva mu gihugu cyabo.

Ishami rya Loni rishinzwe abimukira (IOM) rigaragaza ko muri Libya hari abimukira barenga ibihumbi 900, biteguye gukomereza urugendo mu bihugu by’i Burayi. Impamvu zatumye bahunga iwabo zirimo ubukene, intambara ndetse n’itotezwa.

Abitabiriye imyigaragambyo yabaye ku wa 4 Kamena 2026, basabaga ko icyicaro cya UNHCR i Tripoli gifungwa burundu, bashinja Loni umugambi wo gutuza abimukira muri Libya.

Bashinze amahema imbere y’iki cyicaro, bafungisha amarembo yacyo ikamyo yuzuye umucanga, baririmba bati "Abanya-Libya batanze ubutumwa bwabo. Nta bacengezi dushaka mu gihugu cyacu, mubajyane."

Abigaragambyaga bavugaga ko Libya ari igihugu cyabo bonyine, kandi ngo kwigaragambya ni urukundo bafitiye igihugu cyabo, rudakwiye kwitiranywa n’ivanguraruhu, bati “Libya si ikimoteri cy’Isi."

Aba baturage kandi bashinje abimukira kuba intandaro y’ibibazo by’ubukungu n’imibereho bimaze imyaka 15 bibugarije, mu gihe bizwi ko byatangiye nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari Perezida wabo, Col Muammar Ghaddafi.

Ibiro bihuza ibikorwa by’amashami ya Loni akorera muri Libya byatangaje ko iki gihugu gikomeje gukwirakwiramo amakuru y’ibinyoma n’imvugo z’urwango byibasira abakozi bayo, bikabyara imyigaragambyo nk’iyi.

Byasobanuye ko, bitandukanye n’ibivugwa n’aba baturage, Loni idafite gahunda yo gutuza abimukira muri Libya, ahubwo ko hari gushakishwa uburyo bakohereza mu bindi bihugu cyangwa se ababishaka bafashwe gusubira iwabo.

Ibi biro byasobanuye ko UNCHR “iri gushakira ahatari muri Libya ibisubizo ku bibazo by’abantu bari guhunga intambara, amakimbirane n’itotezwa, birimo kubohereza mu bindi bihugu cyangwa gucyura abashaka gusubira mu bihugu byabo mu gihe byashoboka.”

Abimukira baba muri Libya bavuga ko batotezwa n’abenegihugu, kubera urwango rukomeye babafitiye. Loni igaragaza ko ari ikibazo gihangayikishije, ikaba ari yo mpamvu UNCHR ishaka byihutirwa ahatekanye bashobora kuba burundu cyangwa by’agateganyo.

Muri Nzeri 2019, UNCHR yagiranye n’u Rwanda amasezerano yo kujya rwakira by’agateganyo abimukira bava muri Libya. Bajyanwa mu nkambi ya Gashora mu gihe bategereje ibihugu bizemera kubakira mu buryo bwa burundu.

Kuva aya masezerano yasinywa kugeza muri Gashyantare 2026, u Rwanda rwari rumaze kwakira abimukira 2760 baturutse muri Libya, abarenga 2500 bakaba barahavuye, bakirwa n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Suède, Norvège na Canada.

Abigaragambije bise abimukira abacengezi badakwiye kuba mu gihugu cyabo
Mu byapa bari bafite harimo ibyibasira abayobozi n'abakozi ba UNCHR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages