00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Libya: Abasaga 40 bahitanywe n’igisasu cyatewe ku ishuri rya Polisi

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 7 January 2016 saa 02:12
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Zliten mu Burengerazuba bwa Libya bwatangaje ko abantu barenga 40 ari bo bamaze kubarurwa ko baguye mu gitero cyagabwe ku ishuri rya Polisi riri muri uyu Mujyi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Zliten, Miftah Lahmadi yatangaje ko igisasu cyatezwe mu modoka cyaturikiye ku ishuri ry’abapolisi rya Al-Jahfal, riherereye m Burengerazuba bwa Libya mu Mujyi wa Zliten.

Aho iki gisasu cyaturikiye hari hateraniye amagana y’abapolisi bahabwaga imyitozo, maze abantu hafi 45 bahasiga ubuzima, abandi bajyanwa mu bitaro byo mu Mujyi wa Misrat nkuko The Guardian ibitangaza.

Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye muri Libya, Martin Kobler, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko iki cyari igikorwa cy’ubwiyahuzi, asaba Abanya-Libya kwiyunga bagahangana n’ibikorwa by’iterabwoba.

Mu Ukuboza 2015, Leta ya Libya n’abatavuga rumwe nayo bashyize umukono ku masezerano na Loni yo gukora Leta ishingiye ku bumwe bakagarura amahoro mu gihugu, nyuma y’ibibazo byashegeshe iki gihugu kuva 2011.

Abagera kuri 45 nibo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n'iki gisasu
Aho ishuri ryagabweho igitero riherereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages