00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Libya: Abantu 18 bahitanywe n’igitero cy’ubwiyahuzi

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 4 August 2016 saa 08:01
Yasuwe :

Umwiyahuzi yagabye igitero mu karere ka Al-Guwarsha mu Burasirazuba bw’umujyi wa Benghazi muri Libya, gihitana abagera kuri 18 naho 12 barakomereka.

Igitero cy’igisasu cyatezwe mu modoka cyaturitse kuri uyu wa kabiri mu Mujyi wa Benghazi ukunze kwibasirwa n’imirwano hagati y’imitwe igendera ku matwara y’idini ya islam ndetse n’ingabo za Leta zirwanira mu Burasirazuba bwa Libya.

Umutwe ugendera ku matwara ya Islam uharanira impinduka ‘Shura Council of Benghazi Revolutionaries’ niwo wahise wigamba iki gitero.

Umwe mu bashinzwe umutekano mu Mujyi wa Benghazi utatangajwe amazina yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko iki gisasu cyatewe hafi y’ibiro bikuru bya Brigade ya 146, ahakambitse ingabo zikunze kurwanya imitwe y’iterabwoba ishamikiye kuri Islam muri uyu mujyi.

Umwe mu babonye iterwa ry’igisasu yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko cyari gifite ingufu nyinshi ndetse ko cyasenye bikomeye inyubako y’amagorofa atatu, kinangiza imodoka icumi.

Abasirikare bane bakuru (Commanders) bari aho nibo babashije kumenyekana mu bahise bahasiga ubuzima ndetse hakaba hari n’imibiri y’abasirikare bagishakishwa munsi y’ibisigazwa by’inyubako yabaguye hejuru.

Guverinoma ya Libya yatangiye kugaba ibitero simusiga ku mutwe wa Islamic State muri Gicurasi uyu mwaka, mu minsi ishize yatangaje ko ibi bitero bimaze gutanga umusaruro.

Abayobozi bo mu Burengerazuba bwa Libya bavuga ko umubare w’abarwanyi ba Islamic State (IS) mu minsi ishize wabarirwaga mu 6,000 ubu ukaba umaze kugabanuka kubera igitutu ukomeje kotswa n’ingabo za Leta.

Libya yatangiye gucikamo ibice kuva Muammar Gaddafi yakurwa ku butegetsi muri 2011 n’abatavuga rumwe na Leta ndetse n’imitwe ya gisirikare yakunze kugaba ibitero bitandukanye ishaka kwigarurira igihugu no gufata ubutegetsi.

Ibi bibazo by’umutekano muke byatumye Libya, itangira kuba indiri y’abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba irimo na Islamic State.

Kuva muri Mata, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye gutangira gutera inkunga Guverinoma nshya ya Libya yari yongeye gukorera mu mujyi wa Tripoli mu bikorwa bya Gisirikare byo kurwanya iterabwoba.

Igisirikare cya Libya cyatangiye kugaba ibitero ku barwanyi ba Islamic State muri Gicurasi
Kuva muri 2011, Muammar Gaddafi yakurwa ku butegetsi, Libya yahise itangira kwibasirwa n'intambara z'urudaca

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages