Ubuyobozi bw’ishyaka ‘Unity’ bushinja Ellen John Sirleaf, Perezida ucyuye igihe, akaba anaribarizwamo kwivanga mu matora kuko yahuye n’abakozi ba Komisiyo y’Amatora mbere yo ku ya 10 Ukwakira 2010 ubwo amatora yabaga bwa mbere.
News 24 dukesha iyi nkuru ivuga ko Unity Party n’andi mashyaka abiri, byasohoye itangazo ejo hashize ku cyumweru rivuga ko amatora yagaragayemo ibibazo bitandukanye n’uburiganya.
Riti “Inama Sirleaf yagiranye n’abateguye amatora ntabwo yari yemewe n’amategeko, nta nubwo yari ikenewe, bigaragara neza ko ari yo yabaye intandaro yo kwivanga mu matora.”
Ayo mashyaka avuga ko agiye kwitabaza inkiko ngo ziteshe agaciro ibyavuye mu matora. Azitabira icyiciro cya nyuma cy’amatora giteganyijwe ku ya 7 Ugushyingo, ariko akizera ko urukiko ruzaba rwaratanze umwanzuro mbere yaho.
George Weah wahoze ari umukinnyi wa ruhago w’icyamamare niwe waje imbere mu matora yo ku ya 10 Ukwakira afite amajwi 38.4% ari munsi y’asabwa n’itegeko ngo umukandida atsinde bidasubirwaho.
Byatumye habaho amatora ya nyuma azahuza Weah na Visi Perezida Joseph Boakai uri mu ishyaka riri ku butegetsi, wagize amatora 28.8%.
Nibwo bwa mbere ubutegetsi buzaba bugiye guhererekanwa muri Liberia binyuze mu matora ashingiye kuri demokarasi kuva mu 1944.
Perezida Ellen Johnson Sirleaf niwe mukuru w’igihugu wa mbere w’igitsina gore muri Afurika. Yari amaze kuyobora manda ebyiri z’imyaka itandatu.



















TANGA IGITEKEREZO