Perezida Bokai yavuze ko bazakomeza guhagarikwa mu kazi ukwezi kwashira ntibahembwe kugeza igihe bazagaragaza ibyo basabwe.
Mu bahagaritswe harimo abaminisitiri b’uburezi n’ubuzima, ndetse n’intumwa zihariye zishinzwe ubukerarugendo n’ishoramari. Harimo kandi abayobozi bakorera mu biro by’umukuru w’igihugu n’abayobozi b’intara.
Perezida Boakai, wiyemeje kurwanya ruswa ubwo yajyaga ku butegetsi mu 2024, yagize ati "Abakozi ba Leta baributswa ko kumenyekanisha inkomoko y’umutungo birenze kuba itegeko, ahubwo ko ari n’ingamba zifatika zo guteza imbere gukorera mu mucyo no kugarura icyizere abaturage mu nzego za Leta.”
Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa muri Liberia (LACC) yasohoye urutonde rw’abakozi ba guverinoma 457 bose bahagaritswe.
Muri Nyakanga 2024 Perezida Boakai yatangaje ko agabanyije umushahara we ku rugero rwa 40%, ashaka gushyiraho urugero ku bandi bazamukurikira no kwifatanya n’abanya-Liberia.
Guverinoma ya George Weah yashinjwe kurangwamo ruswa yatumaga mu gihugu hahora imyigaragambyo .

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!