Ni amakuru yagenzuwe n’urwego rwa Romania rushinzwe gukurikirana ibibazo birimo intambara, CCI, nk’uko iyi Minisiteri yabisobanuye.
Yagize iti “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iri gukurikiranira hafi ibibera muri RDC kandi CCI iri kugenzura amakuru ahava, yifashishije imiyoboro itandukanye. Hashingiwe ku makuru yavuye muri CCI, abenegihugu babiri ba Romania bapfiriye muri RDC, abandi 4 barakomereka.”
Umuvugizi wa Guverinoma ya Romania, Mihai Constantin, yasobanuye ko aba bacancuro bakoreraga ku masezerano bwite bari bafitanye na RDC, bityo ko nta ho igihugu bakomokamo gihurira n’ibikorwa byabo. Icyakoze, mu ku buryo bwo gucyura abapfuye no kwita ku nkomere, yasobanuye ko hari kuba ibiganiro mu rwego rwa dipolomasi.
Aba bacancuro bishwe tariki ya 7 Gashyantare 2024 ubwo bageragezaga kugaba igitero ku mutwe witwaje intwaro wa M23 mu gace ka Kingi gaherereye muri teritwari ya Masisi. Bose hamwe bageraga kuri 20.
Abarwanyi ba M23 babarasheho, batwika imodoka barimo, irakongoka. Hari amakuru avuga ko byatwaye aba bacancuro amasaha menshi kugira ngo bashobore gutwara imirambo n’inkomere zabo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Romania tariki ya 14 Gashyantare, ibinyujije ku rubuga rwayo, yasabye abenegihugu kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa muri RDC, ibasobanurira ko umutekano uhagaze nabi muri iki gihugu.
Yagize iti “Abanya-Romania baragirwa inama yo kwirinda gukorera ingendo mu burasirazuba no majyaruguru y’uburasirazuba by’iki gihugu, cyane cyane ku mupaka wacyo n’u Burundi, u Rwanda na Uganda. Ni ngombwa kwirinda kwinjira muri RDC cyangwa gusohokamo unyuze ku mipaka ya Goma na Bukavu mu gihe bitari ngombwa.”
Yakomeje isobanura ko ibyago by’ibikorwa by’iterabwoba mu burasirazuba bwa RDC ari bike, ariko ko byashoboka ko ahantu hahurira abantu benshi hashobora kugabwa ibitero bitavangura.
Iti “Abanya-Romania bashaka kujya byihutirwa muri RDC barasabwa kumenya amakuru kugira ngo bamenye uko umutekano uhagaze.”
Muri iki gihe, umutekano wo mu bice byo mu burasirazuba bwa RDC nko mu Mujyi wa Sake no mu nkengero uhagaze nabi, cyane ko hamaze iminsi habera imirwano ihanganishije ingabo zirwanira iki gihugu n’umutwe wa M23, keretse kuri uyu wa 15 Gashyantare 2024 habonetse agahenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!