00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya RDC yifuza ko Afurika y’Epfo yayifasha kubaka FARDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 February 2026 saa 02:34
Yasuwe :

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwifuza ko Afurika y’Epfo yabufasha kubaka igisirikare cyabwo (FARDC) binyuze mu kugiha imyitozo n’ibikoresho, hashingiwe ku masezerano asa n’ayasinyiwe i Pretoria mu 2004.

Iki cyifuzo cyatanzwe nyuma y’aho Afurika y’Epfo ikuye muri RDC ingabo zayo zari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo bwo kurwanya ihuriro AFC/M23, ikanateguza ko ingabo zayo zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zigiye gutaha.

Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byasobanuye ko icyemezo cyo gukura ingabo muri MONUSCO kigamije guhuza ubushobozi bwazo kugira ngo bukoreshwe mu bindi bikorwa.

Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita, yagiriye uruzinduko i Pretoria tariki ya 21 Gashyantare 2026, aganira na mugenzi we wo muri Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, ku kongerera imbaraga ubufatanye mu rwego rw’igisirikare.

Minisiteri y’Ingabo muri RDC yagize iti "Mu kiganiro cyabereye mu muhezo, abayobozi bombi baganiriye ku nzego zitandukanye z’ubufatanye mu rwego rwa gisirikare n’urwihariye hagati y’ibihugu bibiri. Ingingo yo gusubiramo amasezerano y’igisirikare yasinywe na RDC na Afurika y’Epfo mu 2004 yari kurri gahunda."

Impande zombi zumvikanye gushyiraho itsinda ry’impuguke zizaganira ku bufatanye bushoboka, hashingiwe ku byari bikubiye ku masezerano yo mu 2004, hanyuma zifate umwanzuro ushobora kuzashingirwaho hasinywa andi masezerano.

Amasezerano ya Pretoria yasinywe muri Kamena 2004, nyuma y’igihe gito RDC ivuye mu ntambara z’urudaca. Cyari igihe cyo kubaka amahoro, umutekano n’ubukungu kuri iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere, cyane cyane amabuye y’agaciro.

Mosioua Lekota wari Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo yabwiye Jean-Pierre Ondekane wari Minisitiri w’Ingabo wa RDC, ko ingabo zabo zizajya ziha Abanye-Congo imyitozo, zibahe ibikoresho bya gisirikare, zinabahe ubufasha tekiniki.

Itandukaniro riri hagati yo mu 2004 n’ubu ni uko ubu nta biganiro by’amahoro birahuza Abanye-Congo ngo bakemure amakimbirane yatumye bafata intwaro, biyemeje kwihuriza mu gisirikare kimwe cy’igihugu cyangwa se kugishyigikira.

Muri iki gihe Leta ya RDC iri gushaka abafatanyabikorwa benshi mu rwego rw’igisirikare, bayifasha kubaka igisirikare cyayo kizwiho kugira intege nke. Byitezwe ko ibiganiro nibigenda neza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zizajya zigitoza, zigihe ibikoresho, binifatanye mu rwego rw’ubutasi.

Minisitiri Guy Kabombo Muadiamvita na Angie Motshekga baganiriye ku kongerera imbaraga ubufatanye mu bya gisirikare
Ingabo za Afurika y'Epfo zanatozaga abasirikare ba RDC mu gihe zari mu butumwa bwa SADC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages