Iki cyemezo cyatangajwe na Minisitiri ufite mu nshingano ibirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Louis Watum Kabamba, kigaragaza ko ibirombe 38 byo muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo ari byo byafunzwe.
Leta ya RDC igaragaza ko impamvu yakomeje guhagarika ubu bucukuzi ari uko AFC/M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu birombe by’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikayacuruza.
AFC/M23 igenzura ibice byinshi mu burasirazuba bwa RDC birimo Rubaha ibitse Coltan nyinshi ku Isi. Abayobozi bayo basobanuye kenshi ko nta ruhare bagira mu bucukuzi, ahubwo ko bikorwa n’abasivili bari basanzwe babikora.
Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, muri Gicurasi 2024 yagize ati "Birabujijwe cyane ku banyamuryango, abayobozi n’abanyapolitiki ba AFC, kimwe n’abofisiye bagize umutwe wa ARC kwivanga cyangwa kugira uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi, mu bucukuzi cyangwa ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu bice byabohowe.”
Iri huriro ryanakuye abana mu birombe biri mu bice rigenzura, risaba ba rwiyemezamirimo bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubahiriza amategeko arengera abana n’abakozi.
Muri Gashyantare 2025 ni bwo Guverinoma ya RDC yafashe icyemezo cya mbere cyo guhagarika ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bice bigenzurwa na AFC/M23. Gusa ntacyo cyatanze kuko imirimo yarakomeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!