Suminwa yasobanuye ko ingengo y’imari igenerwa inzego z’umutekano ikomeje kongerwa mu rwego rwo kongerera ubushobozi kugira ngo zishobore kwisubiza ibice zambuwe n’ihuriro AFC/M23 mu burasirazuba bw’igihugu.
Yagize ati “Leta iyobowe n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu cyacu, aracyashaka kugarura ibice byose by’ubutaka bw’igihugu biri mu maboko y’umwanzi.”
Biteganyijwe ko aya mafaranga azifashishwa mu gutoza abasirikare n’abandi bakorera mu nzego z’umutekano, kubaha amahugurwa abafasha kuba abanyamwuga, kugura ibikoresho bya gisirikare, kubaka ibikorwaremezo bya gisirikare ndetse no kuvugurura ibitakigezweho.
Muri rusange, Guverinoma ya RDC yateganyije ko ingengo y’imari yose izakoreshwa mu 2026 ari miliyari 59.021 z’amafaranga y’Amanye-Congo, zingana na miliyari 25,75 z’Amadolari ya Amerika.
Bigaragara ko izindi nzego zizakomeza kuryamirwa cyane n’urw’umutekano nk’uko byagenze kuva intambara yakaza umurego mu ntangiriro za 2022, kuko nk’ibikorwaremezo, ubuhinzi n’inganda byagenewe miliyari 5,22 z’Amadolari, uburezi bugenerwa miliyari 2,9 z’Amadolari, ubuzima bugenerwa miliyari 2,43 z’Amadolari.
Guverinoma ya RDC isobanura ko nta cyuho kizaba mu ishoramari rikorwa mu zindi nzego zitari urw’umutekano, bitewe n’uko ingengo y’imari yongereweho 16% ugereranyije n’iy’umwaka wa 2025 kuko yo yari miliyari 22,12 z’Amadolari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!