Perezida Bola Tinubu yasinye iteka kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’uko byemejwe mu nteko y’Igihugu.
Iyi ndirimbo nshya ya Nigeria yitwa ‘We Hail Thee’, ikaba isimbuye ‘Arise, O Compatriots’. Yatangiye kwifashishwa mu 1960 ubwo Nigeria yabonaga ubwigenge , yandikwa na Lillian Jean Williams , Umwongereza wabaga muri Nigeria.
Iyi ndirimbo yaje kuvaho mu 1978 ikuweho n’igisirikare kiyobowe na Olusegun Obasanjo wari wahiritse ubutegetsi.
Perezida Tinubu avuga ko iyo ndirimbo yagaruwe ariyo igaragaza ubudasa bwa Nigeria.
Guhindurwa kw’iyi ndirimbo ntabwo bivugwaho rumwe na bamwe mu baturage kuko bumva ko icy’ingenzi ari uguhangana n’ibibazo by’umutekano muke ndetse n’ikibazo cy’ubukungu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!