Minisitiri w’ingabo mu gihugu cy’u Bufaransa Jean-Yves Le Drian, avuga ko nubwo bigoye guhindura gahunda Papa yapanze, ngo yamenyesheje inzego z’umutekano zirinda Papa ko yasubika cyangwa akagabanya amasaha y’urugendo azagirira muri Centrafrique kubera umutekano muke uri mu murwa mukuru Bangui.
Le Drian avuga ko minisiteri ayoboye idateganya kongera umubare w’abasirikare cyangwa ngo igire ubundi bufasha itanga mu rwego rwo kurinda umutekano wa Papa Francis, uteganya kugera I Bangui kuwa 29 – 30 Ugushyingo 2015.
Ikinyamakuru Lemonde kivuga ko uru rugendo rushobora kuzamo ibihumbi n’ibihumbi by’abakirisitu bavuye mu bihugu bituranye na Centrafrique, kikavuga ko hashobora kubaho ihungabana ry’umutekano, rivuye ku bushyamirane hagati y’abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa Seleka bahangana na Anti-balaka y’abakirisitu.
Gusa amakuru aturuka mu buyobozi bwa Vaticani avuga ko Papa Francis atigeze ahindura gahunda afite mu gihugu cya Centrafrique.
U Bufaransa bufite abasirikare 900 mu gihugu cya Centrafique, buvuga ko bazakomeza kurinda ikibuga cy’indege, umurwa mukuru no gufasha mu gihe habayeho ubushyamirane gusa. U Bufaransa bufatanya kandi n’ingabo 9000, z’Umuryango w’abibumye Minusca mu gucunga umutekano.
Ni mu gihe Loni ivuga ko kuri uyu wa kabiri basanze umusirikare wa Minusca yitabye imana mu birometero 400 uvuye I Bangui.
TANGA IGITEKEREZO