Umuvugizi wa Polisi, Clifford Molefe, yavuze ko ubwo Lipolelo Thabane w’imyaka 58 n’inshuti ye bari mu modoka bataha, barashwe n’umuntu utaramenyekana.
Nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru yabitangaje, Lipolelo yahise yitaba Imana mu gihe inshuti ye yajyanywe mu bitaro biri aho hafi. Molefe yatangaje ko batangiye iperereza ngo hamenyekane uwihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.
Thabane na Lipolelo babaga ukubiri kuva mu 2012 ubwo umugabo yakaga gatanya. Apfuye urukiko rutaratangaza umwanzuro warwo.
Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Masana uri mu nkengero z’Umurwa Mukuru Maseru, cyatumye bamwe bashya ubwoba batekerezaka ko haba hagiye kongera kubura imvururu mu bwami bwa Lesotho.
Mu cyumweru gishize nibwo Thabane yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe, asimbuye Pakalitha Mosisili watakarijwe icyizere muri Werurwe 2017.
Aya matora ni aya gatatu yabaye mu gihe kitageze ku myaka itanu muri iki gihe cyagize ibihe bitoroshye kuva mu 2014, ubwo bageragezaga guhirika ubutegetsi.
Ishyaka rya Thabane ryitwa All Basotho Convention ryegukanye imyanya 48 mu Nteko Ishinga Amategeko, kuri 30 ya Democratic Congress rya Mosisili.



















TANGA IGITEKEREZO