00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihuriro ry’indirimbo zubahiriza Afurika y’Epfo, Zambia na Tanzania, zakomotse ku muvugo w’umwarimu

Yanditswe na Iradukunda Jean de Dieu
Kuya 22 February 2022 saa 06:48
Yasuwe :

Indirimbo yubahiriza igihugu ni kimwe mu birango by’ingenzi bigitandukanya n’ikindi, ikaba umwihariko wacyo kandi ikubahwa ku rwego mpuzamahanga.

Muri Afurika hari ibihugu bitatu bifite indirimbo z’ibihugu zijya kugira injyana (melody) zisa ndetse harimo n’amagambo amwe n’amwe izi ndirimbo zihuriyeho mu miririmbire yazo.

Niba warigeze utega amatwi indirimbo yubahiriza igihugu ya Afurika y’Epfo yitwa “Nkosi Sikelel’ iAfrika’, indirimbo yubahiriza Repubulika ya Tanzania ‘Mungu ibariki Afrika’ ndetse n’indirimbo yubahiriza igihugu cya Zambia “Stand and sing of Zambia, Proud and Free”, wumvise neza ko izi ndirimbo zose zicurangitse mu njyana imwe.

Amateka agaragaza ko indirimbo ya Afurika y’Epfo ‘Nkosi Sikelel’ iAfrika’ yatangiye ari umuvugo wanditswe na Enoch Sontonga mu 1897. Uyu yari umwarimu akaba n’umukuru wa korali ku ishuri rimwe ry’Abamisiyoneri bo mu torero ry’Aba-Methodist.

Enoch Sentongo yaje kwitaba Imana mu 1905. Uyu muvugo yari yarawuhimbye mu buryo bw’isengesho asaba “Imana guha umugisha igihugu cya Afurika y’Epfo ndetse n’abagituye”.

Nyuma y’urupfu rwe, icyari umuvugo cyaje guhinduka indirimbo ishakirwa injyana ndetse yongerwamo n’andi magambo.

Iyi ndirimbo yaje kumenyekana muri Afurika y’Epfo mu gihe cya ‘Apartheid’ ku buryo yabaye ikimenyetso cy’ubwigenge n’ubwisanzure, mbere yo kuba indirimbo yemewe y’Ishyaka rya African National Congress (ANC) muri Afurika y’Epfo mu 1927.

Mu kinyejana cya 20, mu nkubiri yo gushaka ubwigenge ku Mugabane wa Afurika, iyi ndirimbo ntiyari ikiri iy’Abanya-Afurika y’Epfo gusa kubera ko yaje kuvanwa mu rurimi rwa ‘Xhosa’ ishyirwa mu zindi ndimi ku buryo yaje gukoreshwa no mu bindi bihugu byo hirya no hino muri Afurika mu baturage bashakaga ubwigenge n’ubwisanzure bwabo.

Ni uko iyi ndirimbo n’amwe mu magambo ayigize arimo “Mana ha umugisha Afurika n’abayituye” ndetse n’andi aganisha ku kwigenga kwa Afurika yasakaye mu bice bimwe bya Afurika.

Ibihugu birimo Afurika y’Epfo, Zambia na Tanzania byaje guhitamo gukoresha injyana ijya kumera kimwe y’iyi ndirimbo kuko yari izwi cyane kandi ikunzwe n’abaturage.

Amateka agaragaza ko indirimbo ya Afurika y’Epfo ‘Nkosi Sikelel’ iAfrika’ yatangiye ari umuvugo wanditswe na Enoch Sontonga mu 1897

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages