00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koroma wayoboye Sierra Leone yakuriweho ibyaha bihanishwa igifungo cya burundu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 July 2026 saa 06:44
Yasuwe :

Leta ya Sierra Leone yakuyeho burundu ibirego byose yashinjaga Ernest Bai Koroma wayoboye iki gihugu kuva mu 2007 kugeza mu 2018, byashoboraga gutuma akatirwa igifungo cya burundu.

Mu Ugushyingo 2023, abitwaje intwaro bateye ibirindiro by’igisirikare cya Sierra Leone na gereza nyinshi, babohora imfungwa hafi 2000.

Icyo gihe Koroma yafungiwe iwe mu rugo, akekwaho uruhare muri iki gitero. Leta yagifashe nk’umugambi wapfubye wari ugamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Julius Madaa Bio.

Umuryango CEDEAO uhuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburengerazuba wahuje Leta ya Sierra Leone na Koroma, byumvikana ko ajya kwivuriza muri Nigeria kandi n’ubu yari akiriyo.

Itangazo Leta ya Sierra Leone yasohoye ku wa 14 Nyakanga 2026 ntiryasobanuye impamvu yakuyeho ibi birego Koroma yahakanye yivuye inyuma kuva agifatwa.

Leta ya Sierra Leone yamenyesheje Koroma ko nyuma y’iki cyemezo, yemerewe gusubira mu gihugu cye, imusezeranya ko azishyira akizana.

Nyuma y’aho ibi birego bikuweho, Koroma yagaragaje ko iki cyemezo gishingiye ku ntumbero y’ubuyobozi bwa Perezida Bio yo guharanira amahoro, ubutabera n’ubwiyunge.

Koroma yashimiye cyane Perezida Bio, Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, ndetse na CEDEAO kubera uruhare byagize mu gutuma akurirwaho ibirego.

Ernest Bai Koroma yijejwe ko nasubira muri Sierra Leone azishyira akizana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages