Mu Ugushyingo 2023, abitwaje intwaro bateye ibirindiro by’igisirikare cya Sierra Leone na gereza nyinshi, babohora imfungwa hafi 2000.
Icyo gihe Koroma yafungiwe iwe mu rugo, akekwaho uruhare muri iki gitero. Leta yagifashe nk’umugambi wapfubye wari ugamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Julius Madaa Bio.
Umuryango CEDEAO uhuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburengerazuba wahuje Leta ya Sierra Leone na Koroma, byumvikana ko ajya kwivuriza muri Nigeria kandi n’ubu yari akiriyo.
Itangazo Leta ya Sierra Leone yasohoye ku wa 14 Nyakanga 2026 ntiryasobanuye impamvu yakuyeho ibi birego Koroma yahakanye yivuye inyuma kuva agifatwa.
Leta ya Sierra Leone yamenyesheje Koroma ko nyuma y’iki cyemezo, yemerewe gusubira mu gihugu cye, imusezeranya ko azishyira akizana.
Nyuma y’aho ibi birego bikuweho, Koroma yagaragaje ko iki cyemezo gishingiye ku ntumbero y’ubuyobozi bwa Perezida Bio yo guharanira amahoro, ubutabera n’ubwiyunge.
Koroma yashimiye cyane Perezida Bio, Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, ndetse na CEDEAO kubera uruhare byagize mu gutuma akurirwaho ibirego.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!