Iyi Komisiyo ku wa 20 Ukwakira 2025 yatangaje ko Biya wo mu ishyaka CPDM azagira amajwi ari hagati ya 53% na 54% mu gihe akanama k’igihugu gashinzwe Itegeko Nshinga kazaba kamaze kwemeza ibyavuyemo bidasubirwaho.
Umukandida Issa Tchiroma Bakary uri mu bahabwaga amahirwe yo gutsinda, yatangaje ko ahubwo ari we watsinze aya matora, kandi ko azakomeza kubishimangira.
Yagize ati "Intsinzi yacu iragaragara kandi igomba kubahwa, Biya agomba kwemera ukuri kw’amajwi y’abaturage cyangwa agashyira igihugu mu bibazo.”
Ishyaka CPDM na Guverinoma ya Cameroon byamaganye ibyatangajwe na Tchiroma w’imyaka 76 y’amavuko, bigaragaza ko ibyo yakoze binyuranyije n’amategeko kuko atari we ufite ububasha bwo gutangaza ibyavuye mu matora.
Inama y’Abepisikopi Gatolika yo muri Cameroon (NECC) yasabye abanyapolitiki koroherana, bagaharanira amahoro n’ituze mu gihe batekereje umusaruro udasubirwaho w’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Kiliziya Gatolika kandi yagaragaje ko umusaruro udasubirwaho w’amatora uzajyana uzashingira ku kuri, kandi ko ubuyobozi bubifite mu nshingano budakwiye kugira ibyo buhindura.
Amatora ya Perezida wa Cameroon yabaye tariki ya 12 Ukwakira. Biya umaze imyaka 43 ku butegetsi ashaka kuyobora indi myaka irindwi, Tchiroma we akaba ashaka gukora ibisa n’ibitangaza, akamusimbura.
Biteganyijwe ko akanama ka Leta ya Cameroon gashinzwe Itegeko Nshinga kazatangaza umusaruro udasubirwaho tariki ya 27 Ukwakira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!