Hashize iminsi itari mike imirwano ishyamiranyije inyeshyamba zo mu mutwe wa Maï-Maï NDC uyoborwa na Cheka hamwe n’umutwe urwany leta y’u Rwanda wa FDLR, mu gace ka Oninga mu karere ka Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru.
Radio Okapi ivuga ko inzu nyinshi n’ibigoo by’amashuri byaba byaratwitswe n’abarwanyi ba FDLR nubwo hatatangajwe umubare w’abantu bahaguye, ahubwo ngo abaturage bahuhingiye mu mashyamba yo mu karere ka Lubero.
Umuyobozi wa Lubero avuga ko ahangayikishijwe n’uko abaturage bamerewe, baje biyongera ku Magana y’izindi mpunzi zisanzwe muri aka gace.
Amakuru aturuka i Walikale avuga ko imirwano ikaze ishyamiranyije Cheka na FDLR yihuje na Pareco kuva tariki 23 Gicurasi.
Sosiyete sivile y’i Walikale ivuga ko ubushotoranyi hagati y’imitwe yombi bumaze iminsi bwaranzwe n’imirwano ikaze. Apollinaire Mibeko avuga ko bigoranye kumenya ibyangijwe muri iyi mirwano kubera imiterere y’akarere.
Abaturage bo mu midugudu ya Urumba, Bunesa, Katanga na Oninga bahungiye mmu majyepfo ya Lubero, abandi mu mashyamba. Apollinaire Mibeko avuga kandi ko amashuri menshi n’inzu, byatwikiwe muri iyo mirwano.
Kugeza ubu, agace ka Oninga kaba kigaruriwe n’umutwe wa NDC, naho FDLR isa nk’isubira inyuma yerekeza mu majyepfo ya Lubero.


















TANGA IGITEKEREZO