Ebabi n’umukunzi we biteguraga gukora ubukwe tariki ya 31 Ukwakira 2025. Mbere y’ibi birori, babanje kujya muri ‘Raw Studio’ i Kinshasa kugira ngo bahafatire amafoto n’amashusho ateguza ibihe by’ingenzi bagiye kwinjiramo.
Tariki ya 24 Ukwakira, igisirikare cya RDC cyamutaye muri yombi nyuma y’amashusho agaragaza Ebabi ari gusomana akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga. Ubu aracyari muri kasho y’Ubushinjacyaha bwa gisirikare.
Ubushinjacyaha bushinja Ebabi icyaha cyo guharabika igisirikare cy’igihugu no kurenga ku mabwiriza y’ubuyobozi. Bubihuza n’uko yasomanye yambaye impuzankano, bukanasobanura ko ari we wakwirakwije aya mashusho y’amasegonda 25.
Mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare, Ebabi yavuze ko umufotozi wa Raw Studio, Yannick Kayembe, yiyemerera ko ari we wakwirakwije amashusho n’amafoto ye ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, agamije kwamamaza ibikorwa bye.
Ebabi ukorera mu rwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza (DEMIAP) yabwiye Perezida w’iburanisha ati “Icyaha ni gatozi, Bwana Perezida. Si njye wakwirakwije aya mashusho.”
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwo bwashimangiye ko Ebabi ari we washyize aya mafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga, bumusabira igifungo cy’imyaka 10.
Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko umenyekana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Ukwakira 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!