Uhuru yabitangarije mu ngoro ya Perezida i Nairobi kuri uyu wa Mbere ubwo yaganiraga n’abayobozi b’ubwoko buzwi nka Kamba.
Kenyatta yabwiye abo bayobozi ko ishyaka Jubilee rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko haba mu badepite n’abasenateri.
Yavuze ko nubwo mu matora ateganyijwe tariki ya 17 Ukwakira uyu mwaka Raila Odinga yayatsinda nta gihe yamara ari Perezida nk’uko inkuru ya Daily Nation yabitangaje.
Yagize ati “Raila aramutse atowe ubundi yayobora ate? Muri Sena iherutse ntabwo byadukundiraga gutora amategeko ariko uyu munsi twabikora n’iyo nta mudepite wa NASA (ishyaka rya Odinga) waba uhari. Mu badepite turenze bibiri bya gatatu , bivuze ko twanahindura Itegeko Nshinga.”
Uhuru yakomeje agira ati “Tugomba kubwira abanyakenya ukuri, n’iyo yatorwa dufite amahirwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’uko mu mezi abiri cyangwa atatu yaba yegujwe.”
Biteganyijwe ko Perezida ashobora kweguzwa kubera kutubahiriza ibiteganywa n’Itegeko Nshinga cyangwa andi mategeko, mu gihe hari impamvu zifatika zituma akekwaho ibyaha byo ku rwego rw’igihugu cyangwa mpuzamahanga ndetse n’indi myitwarire idakwiye.



















TANGA IGITEKEREZO