Radio okapi yatangaje ko izo ngabo zageze i Goma kuri uyu wa Gatandatu zitwaje n’ibikoresho bya gisirikare.
Izi ngabo zitatangajwe umubare zije nyuma y’aho bagenzi babo bahageze bwa mbere tariki 12 Ugushyingo 2022.
Bahageze mu gihe hashize iminsi hafashwe imyanzuro isaba umutwe wa M23 guhagarika imirwano no kuva mu duce yari imaze gufata, igasubira mu two yahoranye ku kirunga cya Sabyinyo.
Kugeza kuri iki Cyumweru inyeshyamba za M23 ntizari zakavuye mu duce zafashe, uretse ko zasohoye itangazo ku wa Gatanu zivuga ko zibaye zihagaritse imirwano, ahubwo zisaba ibiganiro n’umuhuza mu kibazo cya M23 na Congo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!