Ibyo byagarustweho Beatrice Monari ukora muri iryo huriro muri Kenya, ubwo yari mu gace ka Nakuru muri Kenya mu biganiro na sosiyete sivile n’abaturage bigamije ko icyo gihano cyakuwaho.
Ati “Turi kugerageza gufasha abaturage kugira imyumvire ituma bagira uruhare mu rugendo rwo kuvugurura amategeko. Ni amategeko aboneye atuma habaho kugoroka.”
Uwo munyamategeko yagaragaje ko uwitwa Francis Karioko Muruatetu yakatiwe n’urukiko igihano cy’urupfu ariko Urukiko rw’Ikirenga ruza gusanga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rumuhindurira igihano akatirwa imyaka 35.
Yagaragaje ko ariko nubwo Urukiko rw’Ikirenga rwaje gutesha agaciro igihano cy’urupfu kuko binyuranyije n’Itegeko Nshinga kuri Francis ariko ari we bagarukiyeho gusa, mu gihe hari abandi bantu barenga 600 bagikatiwe kandi nta kigaragaza ko kizahindurwa.
Yagaragaje ko bitumvikana uburyo muri Kenya igihano cy’urupfu kimaze imyaka 40 kidashyirwa mu bikorwa akibaza icyo kimara mu bitabo by’amategeko ku buryo abantu bakomeza kugikatirwa.
Ati “Turasaba abashinga amategeko gutora irindi tegeko riha abantu ubwigenge n’ubusugire hamwe n’uburenganzira ku buzima.”
Monari yagaragaje ko nubwo icyo gihano kidashyirwa mu bikorwa ariko kugikatirwa ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu kuko abagikatiwe bibagiraho ingaruka mu mitekerereze.
Impamvu ngo ni uko gufungwa utazi niba uzanyongwa ubwabyo ari ikibazo gikomeye, asaba ko ahubwo igihano cy’urupfu cyahindurwamo icya burundu ku buryo ufunzwe aba azi ko afite ubwo burenganzira bwo kubaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!