Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yatangaje ku mugoroba wo ku wa 14 Ukwakira 2026 ko umurwayi mushya ari umwe mu bantu bari barahuye bya hafi n’uwaherukaga kwitaba Imana.
Uyu murwayi yari asanzwe yarashyizwe mu kato ubwo yatangiraga kugaragaza ibimenyetso by’indwara, bituma inzego z’ubuzima zibasha kumukurikirana hakiri kare.
Nubwo ubuyobozi bwa Kenya buvuga ko icyorezo kigifite ubukana bushobora kugenzurwa, bwafashe icyemezo cyo gukaza ingamba z’ubwirinzi kugira ngo hirindwe ko gikwirakwira.
RFI yatangaje ku wa 16 Ukwakira 2026 ko Minisitiri w’Ubuzima yashyize umukono ku mabwiriza abiri mashya agamije gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.
Aya mabwiriza aha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima Rusange muri Kenya inshingano zo guhuza ibikorwa byo kurwanya Ebola, birimo gukurikirana abarwayi, gusuzuma abakekwaho kwandura no gushakisha abantu bahuye n’abanduye.
Abinjira muri Kenya bazajya basuzumwa
Mu ngamba nshya harimo gukaza igenzura ku mipaka, aho umuntu wese winjira muri Kenya azajya asuzumwa kugira ngo harebwe niba nta bimenyetso bya Ebola afite.
Abagenzi bazajya basabwa kuzuza inyandiko igaragaza uko ubuzima bwabo buhagaze, amakuru abaranga ndetse n’ingendo baherutse gukora.
Ibigo bitwara abagenzi na byo byasabwe gutanga amakuru ku muntu wese ukekwaho kugira ibimenyetso by’iyi ndwara.
Abaturage bashishikarijwe gutanga amakuru ku gihe, ndetse hashyirwaho nimero ya telefone itishyurwa bazajya bifashisha mu kumenyesha inzego z’ubuzima abakekwaho kwandura.
Abahisha amakuru bashobora gufungwa amezi 14
Amabwiriza mashya ateganya ko umuntu uzatanga amakuru atari yo ku buzima bwe cyangwa akagerageza kwanga gushyirwa mu kato ashobora gucibwa ihazabu y’amashilingi ya Kenya ibihumbi 50, cyangwa agafungwa amezi 14.
Icyakora, Minisiteri y’Ubuzima yashimangiye ko nta gahunda yo guhagarika ingendo, guteranira hamwe cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi.
Ishyirahamwe ry’Abaganga muri Kenya ryashyigikiye icyo cyemezo, risaba ko hirindwa guha akato abagenzi n’abapimwa Ebola.
Ryagaragaje ko ihezwa rishobora gutuma abantu batinya gutanga amakuru ku bimenyetso bafite, bikabangamira ibikorwa byo gukumira icyorezo.
Inzego z’ubuzima zikomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze, zishimangira akamaro ko gutahura abanduye hakiri kare no gukurikirana abo bahuye na bo kugira ngo Ebola idakwirakwira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!