Igikorwa cyo gucyura aba baturage ba Kenya cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Diaspora, Roseline Njogu, yavuze ko leta yafashe icyemezo cyo gutabara no gutegura ibikorwa byo kubacyura nyuma yo kwakira raporo zigaragaza ko Abanyakenya babayeho mu bwoba bukabije kubera izo mvururu.
Ati “Ibikorwa byo kubacyura byahise bitegurwa nyuma yo kubona amakuru y’uko Abanyakenya benshi bari batangiye guhungira ku biro bya Ambasade ya Kenya i Pretoria kubera umutekano mucye.”
Ku ikubitiro, itsinda rya mbere rigizwe n’abantu 26 ni ryo ryakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi, mu gihe abandi bakomeje gutegurwa ngo nabo batahe.
Leta ya Kenya yavuze ko Abanyakenya barenga 200 bahungiye muri Ambasade y’igihugu cyabo i Pretoria, mu gihe hakomeje gutegurwa uburyo bwo kubacyura bose buhoro buhoro.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yasabye Abanyakenya baba muri Afurika y’Epfo gukomeza kugira amakenga, kugirana umubano n’abahagarariye igihugu cyabo, no gukurikiza amabwiriza y’umutekano atangwa n’inzego zaho.
Iyi myigaragambyo yabaye mu gihe muri Afurika y’Epfo hakomeje kugaragara ubushyamirane n’ivangura rikorerwa abimukira, bigatuma bamwe bahura n’ibibazo by’umutekano muke.
Xenophobia muri Afurika y’Epfo ni imyitwarire y’urwango cyangwa ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga, cyane cyane abimukira baturuka mu bindi bihugu bya Afurika. Kenshi biterwa n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho, aho ubushomeri buri hejuru cyane bituma bamwe mu baturage bumva ko abanyamahanga babambura akazi cyangwa amahirwe y’ubucuruzi, hakiyongeraho ubukene n’ubusumbane bukabije hagati y’abakire n’abakene byasizwe n’amateka ya apartheid.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!