Kuri uyu wa Gatanu, Umucamanza Mugure Thande yavuze ko Komisiyo y’Amatora muri Kenya (IEBC) yaba inyuranyije n’Itegeko Nshinga iramutse iteganyije amatora ya Perezida ku wa 10 Kanama 2027.
Urukiko rwanzuye ko amatora ya Perezida agomba kuba mu mwaka wa gatanu wa manda, aho kuba nyuma y’uko uwo mwaka urangiye. Ibi bivuze ko amatora yakagombye kuba muri Kanama 2026 aho kuba mu 2027.
Mu mwanzuro we, Umucamanza Thande yavuze ko Itegeko Nshinga rya Kenya ridateganya ko Perezida agomba kumara imyaka itanu yuzuye ku butegetsi, ashimangira ko itariki y’amatora igenwa n’Itegeko Nshinga ari yo igomba kubahirizwa, kandi iri mbere y’igihe manda imara.
Urukiko rwavuze ko amatora ya Perezida akwiye kuba ku wa 11 Kanama 2026, aho kuba mu 2027. Icyakora, rwahise ruhagarika ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro by’agateganyo.
Iki kibazo cyagejejwe mu rukiko n’abavugaga ko kubera ko amatora aheruka yabaye ku wa 9 Kanama 2022, andi matora akwiye kuba ku wa Kabiri wa kabiri wa Kanama 2026, hashingiwe ku ngingo z’Itegeko Nshinga.
Nyuma yo gusuzuma ingingo za 136, 142 na 259 z’Itegeko Nshinga rya Kenya, Urukiko Rukuru rwemeye ibisobanuro by’abari bajyanye iki kibazo mu nkiko ku bijyanye n’igihe amatora ya Perezida akwiye kubera.
Nubwo urukiko rwemeje ko guteganya amatora ya Perezida muri Kanama 2027 binyuranyije n’Itegeko Nshinga, rwahagaritse ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mwanzuro kugeza nyuma y’amatora rusange ateganyijwe.
Ibi bivuze ko Komisiyo y’Amatora izakomeza ibikorwa byo gutegura amatora yo mu 2027, nubwo urukiko rwagaragaje ko akwiye kuba ari Kanama 2026.
Umucamanza Thande yavuze ko guhagarika amatora ya 2027 muri iki gihe byateza igihugu ibibazo bikomeye, bityo urukiko rukaba rwarahisemo kuringaniza kubahiriza amategeko no kwirinda guteza umutekano muke mu gihugu.
Yongeyeho ko icyemezo cy’urukiko kigamije gusobanura neza itegeko no gukuraho urujijo ku matariki y’amatora ya Perezida azakurikiraho muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!