00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Urukiko rushobora gutesha agaciro itegeko rihana ubutinganyi

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 23 February 2018 saa 03:24
Yasuwe :

Urukiko Rukuru muri Kenya rwatangiye kumva urubanza rw’abasaba ko itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina ryakurwaho.

BBC yanditse iyi nkuru ivuga ko Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina muri Kenya (NGLHRC) iri inyuma y’ubwo busabe, igasaba ko amategeko abiri yo mu gihe cy’ubukoloni abangamiye ingingo yo mu Itegeko Nshinga ivuga ko umuntu adakwiye kuvangurwa cyangwa ngo ahohoterwe.

Mu itegeko ririho ubu, abaryamana bahuje ibitsina bahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 14 muri gereza. Imwe mu miryango itegamiye kuri leta y’abakirisitu n’Abayisilamu iri gusaba ko iryo tegeko ryagumaho.

Mu gihe byaba byemejwe, yaba ibaye intambwe idasanzwe mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba aho ubutinganyi bufatwa nk’umuziro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages