Ni Nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rwa Kenya ruteshereje agaciro ibyari byavuye mu matora aheruka, komisiyo yari yatangaje ko yatsinzwe na Kenyatta, rugategeka ko asubirwamo, aho byari bitegenyijwe ko azasubirwamo ku wa 26 Ukwakira 2017.
Daily Nation dukesha iyi nkuru yatangaje ko hari umwuka utari mwiza uri gututumba muri iki gihugu, cyane cyane muri Komisiyo y’Amatora, aho umwe mu bakomiseri, Dr Roselyn Akombe, yeguye ku mirimo ye habura icyumweru kimwe, atangaza ko abona atazaba mu mucyo nk’uko byari byitezwe, kuko Komisiyo y’Amatora itarimo gukorera mu bwisanzure.
Chebukati na we yatangaje ko bitewe n’uko iyo komisiyo itangiye gucikamo ibice nta cyizere ko amatora azasubirwamo mu mucyo.
Raila Odinga wari uhagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Nasa, yatangaje ko yikuye mu matora ku itariki 10 Ukwakira 2017.
Odinga yavuze ko Nasa yakomeje gusaba ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yazaba mu mucyo akubahiriza ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ariko ko nta cyizere ko bizakorwa.
Ati “Twabonye ko nta bushake bugaragara ku ruhande rwa IEBC [Komisiyo yigenga ishinzwe amatora] bukumira uburiganya mu matora nkuko byagaragaye mbere.”
Yashinje IEBC (Independent Electoral and Boundaries Commission) kuba nta mpinduka igaragaza zazatuma amatora aba mu mucyo.



















TANGA IGITEKEREZO