Issa Ibrahim w’imyaka 90, se w’uwo musirikare, ni umwe mu baturage bagiye mu mujyi wa Wajir mu gisa n’imyigaragambyo basaba Leta ko yagira icyo ikora ngo uwo musirikare avanwe mu maboko y’abarwanyi ba Al-Shabab.
Uyu musaza yavuze ko umuhungu we yaburiye mu gitero El Adde, kandi ari we wari utunze umuryango. Byabasigiye igikomere ndetse we ubwe bimuviramo ubuhumyi.
Yagize ati “Abandi babyeyi n’imiryango bakiriye imirambo y’ababo nyuma y’igitero, ariko twebwe si ko byagenze. Umwana wanjye byatekerezwaga ko yapfuye, byari ibihe bigoranye cyane, kubera guhangayikishwa n’icyo kibazo, nahise mpuma.”
Akomeza avuga ko amashusho aherutse gusohoka, agaragaza umwana we ashinja Leta kumutererana, yamutonetse.
Ibrahim yasabye Perezida Ruto gushyira imbaraga mu gukurikirana no kugarura umwana we ndetse n’abandi basirikare bafashwe na Al-Shabaab.
Raha Abdullahi, umukobwa w’uwo musirikare wafashwe na Al-Shabaab, na we yasabye Perezida Ruto kugira icyo akora ngo yongere guhura n’umubyeyi we.
Yavuze ko igihe byavugwaga ko se yapfuye byamushenguye umutima, arwara umuvuduko w’amaraso, bihumira ku mirari bazanye icyemezo cy’uko se yapfuye nta murambo we bazanye ngo bajye kumushyingura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!