Umuvugizi wa Polisi ya Kenya, Muchiri Nyaga, yatangaje ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye ku wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, aho uwo mupolisi yishe arashe umuturage wari mu myigaragambyo isabira ubutabera Albert Ojwang wari impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Muchiri Nyaga yavuze ko ubuyobozi bwahise butangira iperereza ku rupfu rw’uyu muturage bugafata uwo mupolisi, buhita butegeka ko agezwa imbere y’ubutabera.
Yakomeje avuga ko polisi ikomeje gukurikirana iby’uru rupfu kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo yarwo.
Ati “Nyuma y’iki gikorwa, Umuyobozi mukuru wa Polisi yategetse ko uwo mupolisi ahita atabwa muri yombi kandi akajyanwa imbere y’urukiko. Uwo mupolisi ubu yamaze gufatwa.”
Iyo myigaragambyo yabaye nyuma y’urupfu rwa Ojwang wari impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu wafunzwe azira guharabika Polisi yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Mbere Polisi yavugaga ko Ojwang yishwe n’ibikomere yiteye binyuze mu guhonda umutwe ku byuma bya kasho, ariko ku wa 11 Kamena, raporo y’abaganga basuzumye umurambo we yagaragaje ko yishwe n’inkoni yakubishwe n’abapolisi.
Nyuma y’imyigaragambyo yari imaze iminsi muri Kenya yamagana ubu bwicanyi, Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko icyo gikorwa kibabaje kandi kidakwiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!