00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Umukecuru rukukuri wafunzwe azira kwiba ubwatsi yarekuwe atabasha kugenda

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 19 April 2025 saa 08:33
Yasuwe :

Umukecuru w’imyaka 94, Sabina Isutsa utuye mu karere ka Kakamega muri Kenya, yafunguwe nyuma yo kumara hafi umwaka muri gereza azira kwahira ubwatsi bw’inka mu murima w’abandi kandi nta burenganzira abifitiye.

Sabina yafashwe yahira ubwatsi mu murima w’abandi, acibwa ihazabu y’amashiringi ya Kenya 23.000 (ahwanye n’arenga ibihumbi 230 Frw) ayabuze ahitamo kujya muri gereza ahamara umwaka.

Iyi hazabu yaciwe yaje kuyishyurirwa n’umuryango utari uwa leta muri Kenya, abona kurekurwa asubira mu muryango we, ariko yasohotse atakibasha kugenda kubera izabukuru n’ubuzima bwo muri gereza.

Uyu mukecuru yafunganywe na Priscillah Achela bari kumwe yagize ati “Twese twakatiwe umwaka umwe, ariko njye nabashije kwishyura ihazabu ndarekurwa, Sabina, kubera ubushobozi buke n’ubuzima butameze neza, yasigaye muri gereza kugeza ubwo igikorwa cy’ubugiraneza cyamutabaye.”

Nyuma yo kuva muri gereza, Sabina yagize ati “Ndashimira Imana kuko yankijije, ntabwo nari nzi ko nzongera gusohoka hano.”

Iyi nkuru yateje impaka ku bijyanye n’uburyo ubutabera bukoreshwa ku bantu bageze mu za bukuru, n’uruhare imiryango itari iya leta igira mu kurengera abanyantege nke.

Sabina Isutsa w'imyaka 94, yafunguwe nyuma yo kumara hafi umwaka muri gereza azira kwahira mu kw'abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .