00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Umugore yakubise umugabo atanyuzwe atwika inzu bapfa inshoreke

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 28 Mutarama 2023 saa 03:55
Yasuwe :

Polisi y’Igihugu muri Kenya yatangaje ko yataye muri yombi umugore w’imyaka 43 wo mu gace ka Kakamega nyuma yo kurwana n’umugabo we mbere yo gutwika inzu kubera amakimbirane yo mu muryango.

Uyu mugore witwa Florence Karakacha yakubise umugabo we, Bramwek Lubanga amushinja gushaka undi mugore wa kabiri.

Aba bombi babyaranye abana batanu. Bivugwa ko uyu mugore yanatwitse inzu babagamo ahita ajyana ikirego kuri sitasiyo ya polisi, avuga ko umugabo we yamushotoye akanamukomeretsa ku munwa.

Polisi yaje gufunga uwo mugabo ashinjwa gukubita umugore we, atabarwa n’amakuru yatanzwe n’umwana wabo w’umuhungu, Rayton Lubanga afatanyije n’abaturanyi bari aho hafi.

The Citizen yanditse ko abagize umuryango bemeza ko uyu mugabo yashatse umugore wa kabiri nyuma yo kubona ko uwo mugore we yamucaga inyuma ku muvandimwe we.

Polisi y’Igihugu yahamirije itangazamakuru ko uyu mugore afunzwe mu gihe hagitegerejwe ko akorerwa dosiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .