Uyu mugore witwa Florence Karakacha yakubise umugabo we, Bramwek Lubanga amushinja gushaka undi mugore wa kabiri.
Aba bombi babyaranye abana batanu. Bivugwa ko uyu mugore yanatwitse inzu babagamo ahita ajyana ikirego kuri sitasiyo ya polisi, avuga ko umugabo we yamushotoye akanamukomeretsa ku munwa.
Polisi yaje gufunga uwo mugabo ashinjwa gukubita umugore we, atabarwa n’amakuru yatanzwe n’umwana wabo w’umuhungu, Rayton Lubanga afatanyije n’abaturanyi bari aho hafi.
The Citizen yanditse ko abagize umuryango bemeza ko uyu mugabo yashatse umugore wa kabiri nyuma yo kubona ko uwo mugore we yamucaga inyuma ku muvandimwe we.
Polisi y’Igihugu yahamirije itangazamakuru ko uyu mugore afunzwe mu gihe hagitegerejwe ko akorerwa dosiye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!