Ubu bwicanyi bwabereye ku muhanda wa Ngong, mu murwa mukuru, Nairobi.
Ong’ondo, nyuma yo kuraswa n’abagizi ba nabi bari bari kuri moto, umushoferi we ndetse n’ushinzwe umutekano we bahise bamujyana kwa muganga igitaraganya ariko biba iby’ubusa kuko yitabye Imana bataragerayo.
Ubwo ubu bwicanyi bwari bumaze kuba polisi yageze ahabereye icyaha.
Umuvugizi wa Polisi, Muchiri Nyaga, yavuze ko ari ubwicanyi bwateguwe.
BBC yanditse ko uyu mudepite utavugaga rumwe n’ubutegetsi, mu mezi abiri ashize yari yatangaje ko ubuzima bwe buri mu kaga kuko hari abantu bari bamaze iminsi bamugendaho bamutera ubwoba.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko iperereza rigomba gukorwa bwangu ndetse mu buryo bwimbitse kugira ngo ababikoze bafatwe babiryozwe.
Raila Odinga, yavuze ko Ong’ondo yishwe nabi ashimangira ko kandi igihugu kibuze umuntu w’ingirakamaro.
Mu 2017 nibwo Ong’ondo yatorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!