Omtatah yafatiwe hamwe n’abandi baturage bigaragambyaga mu mujyi wa Nairobi. Abigaragambyaga barimo abanyamakuru, abaturage n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Amakuru yemeza ko Senateri Omtatah yajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gigiri kugira ngo atange ubusobanuro ku byo yari yakoze.
Abo mu muryango we ndetse n’abaturage bagiye kuri sitasiyo ya Polisi afungiyeho mu rwego rwo kumushyigikira, basaba ko kwemererwa kumubona ndetse ko yarekurwa kuko nta mpamvu n’imwe yatuma afungwa.
Komisiyo ya Kenya ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (KNCHR) yatangaje ko abantu barenga 10 baburiwe irengero mu Ukuboza gusa, mu gihe mu mwaka wa 2024 ababuriwe irengero barenga 80.
Nubwo Leta ya Kenya yakomeje guhakana uruhare mu ishimutwa ry’abantu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, imiryango y’ababuze ababo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya bakomeje gusaba ko yabarekura bwangu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!