00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Senateri wifatanyije n’abaturage mu myigaragambyo yafunzwe

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 31 December 2024 saa 12:54
Yasuwe :

Senateri Okiya Omtatah uhagarariye akarere ka Busia mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, yatawe muri yombi nyuma yo kwitabira imyigaragambyo yamagana ishimutwa ry’abaturage rya hato na hato, bivugwa ko rikorwa n’inzego z’umutekano.

Omtatah yafatiwe hamwe n’abandi baturage bigaragambyaga mu mujyi wa Nairobi. Abigaragambyaga barimo abanyamakuru, abaturage n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Amakuru yemeza ko Senateri Omtatah yajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gigiri kugira ngo atange ubusobanuro ku byo yari yakoze.

Abo mu muryango we ndetse n’abaturage bagiye kuri sitasiyo ya Polisi afungiyeho mu rwego rwo kumushyigikira, basaba ko kwemererwa kumubona ndetse ko yarekurwa kuko nta mpamvu n’imwe yatuma afungwa.

Komisiyo ya Kenya ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (KNCHR) yatangaje ko abantu barenga 10 baburiwe irengero mu Ukuboza gusa, mu gihe mu mwaka wa 2024 ababuriwe irengero barenga 80.

Nubwo Leta ya Kenya yakomeje guhakana uruhare mu ishimutwa ry’abantu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, imiryango y’ababuze ababo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya bakomeje gusaba ko yabarekura bwangu.

Senateri Okiya Omtatah yatawe muri yombi azira kwifatanya n'abaturage mu myigaragambyo
Abigaragambya bari bicaye mu muhanda biziritse umunyururu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .