00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Polisi yafashe imbunda yibwe mu gushyingura Raila Odinga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 October 2025 saa 10:44
Yasuwe :

Polisi yo muri Kenya yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiba imbunda yo mu bwoko bwa pistolet y’umupolisi ubwo bari bagiye gushyingura Raila Odinga.

Abakekwa bane bivugwa ko bibye impunda y’umupolisi wari urinze guverineri w’Intara ya Kakamega, Fernandez Barasa.

Polisi yavuze ko iyi Mbunda yibiwe kuri Jaramogi Oginga Odinga University of Science and Technology (JOOUST) , itwarwa n’umwe mu nsoresore zari zizengurutse imodoka ya guverineri ubwo umupolisi yayuriraga.

Bivugwa ko kubera ubwinshi bw’abitabiriye gushyingura Raila Odinga, polisi yabuze uko ikurikirana uwari wibye imbunda, ariko bahita batangira ibikorwa byo gusaka mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abafashwe uko ari bane bafungiye kuri polisi mu gihe hategerejwe ko bagezwa mu rukiko.

Imbunda yibwe ubwo abantu bari bagiye gushyingura Raila Odinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages