Abakekwa bane bivugwa ko bibye impunda y’umupolisi wari urinze guverineri w’Intara ya Kakamega, Fernandez Barasa.
Polisi yavuze ko iyi Mbunda yibiwe kuri Jaramogi Oginga Odinga University of Science and Technology (JOOUST) , itwarwa n’umwe mu nsoresore zari zizengurutse imodoka ya guverineri ubwo umupolisi yayuriraga.
Bivugwa ko kubera ubwinshi bw’abitabiriye gushyingura Raila Odinga, polisi yabuze uko ikurikirana uwari wibye imbunda, ariko bahita batangira ibikorwa byo gusaka mu bice bitandukanye by’igihugu.
Abafashwe uko ari bane bafungiye kuri polisi mu gihe hategerejwe ko bagezwa mu rukiko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!