00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Polisi iryamiye amajanja itegereje abigaragambya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 April 2026 saa 10:32
Yasuwe :

Polisi ya Kenya yabyukiye mu bice bitandukanye by’imijyi ya Mombasa na Nairobi yiteguye guhosha imyigaragambyo yateguwe n’abatishimiye izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli muri iki gihugu.

Urwego rushinzwe kugenzura ingufu n’ibikomoka kuri petelori muri Kenya, EPRA, ku wa 14 Mata rwatangaje ko ibiciro bishya aho lisansi yazamutseho 16,1% naho mazutu izamukaho 24,2%.

Mazutu yiyongereyeho Amashilingi ya Kenya 40, mu gihe lisansi yiyongereyeho Amashilingi 28, bitarigeze bibaho mu bihe byashize.

Ibi biciro byateje impagarara ku buryo hahise hatangira gutegurwa imyigaragambyo yo kubyamagana. Yari iteganyijwe ku wa 21 Mata 2026, igomba guhagarika ibikorwa byo mu mijyi ya Mombasa na Nairobi.

NTV Kenya yatangaje ko nta bimenyetso by’imyigaragambyo byagaragaye mu gace k’ubucuruzi ka Nairobi ariko hari abapolisi benshi bambaye imyambaro bifashisha bahangana n’abigaragambya, harimo ingofero, bafite inkoni, bambaye na casque zibarinda gukomeretswa n’ibyo bashobora guterwa.

Abanya-Kenya basaba ko hakurwaho amahoro ku bikomoka kuri peteroli, gukuraho umusoro ku nyongeragaciro kuri lisansi. Perezida Ruto yari yahawe iminsi irindwi yo kuba yabikemuye.

Polisi ya Kenya yabyukiye mu bice bimwe by'imijyi igamije guhosha imyigaragambyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages