00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Odinga wahakanye ibyo guhirika Kenyatta, yasabye ko hakorwa andi matora

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 8 February 2018 saa 07:16
Yasuwe :

Nyuma y’icyumweru arahiye nka Perezida w’abaturage ba Kenya, Umuyobozi w’Impuzamashyaka atavuga rumwe na Leta, Nasa, Raila Odinga yasabye ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yakongera agasubirwamo.

Mu kiganiro cy’iminota itatu yagiranye na BBC, Odinga warahiye mu mpera z’ukwezi gushize, yahakanye kuba ari gucura umugambi wo guhirika ku butegetsi Uhuru Kenyatta, wemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga ko ariwe watsinze amatora yasubiwemo mu Ukwakira 2017.

Odinga wabaye nk’uwitaza ibijyanye no gushyiraho guverinoma ye bwite, yakomeje avuga ko atemera Kenyatta nka Perezida wa Kenya kuko yagiyeho mu buryo bunyuranyije n’ugushaka kw’abaturage.

Ibi abitangaje mu gihe bamwe mu bayobozi muri Nasa barimo David Ndii, bari baherutse gutangaza ko bagiye gushyiraho itsinda rizafasha Odinga gushyira mu bikorwa inshingano za nka Perezida w’abaturage.

Ndii yavuze ko iri tsinda rizatangazwa mu nama ya Nasa iteganyijwe mu mpera z’uku kwezi, igikorwa kizabanzirizwa no kuzenguruka intara zitandukanye z’igihugu.

Nasa ivuga ko ibi byose bizaba mu gihe igitereje ko muri Kanama 2018 haba andi matora anyuze mu mucyo kandi yubahirije amategeko. Ni mu gihe leta ya Kenya yo ikomeje kugaragaza ko ibiri gukorwa na Nasa ari ubugambanyi kuko binyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu.

Raila Odinga yasabye ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yakongera agasubirwamo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages