Amakuru dukesha Reuters avuga ko iyi baruwa yanditswe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yohererejwe Guterres muri iki cyumweru.
Iyi baruwa ivuga ko “byagaragaye ko ibi birego nta shingiro bifite. Twakoze iperereza ritabogamye ndetse dusangiza ibyarivuyemo abafatanyabikorwa bose barimo n’Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu.”
Musalia Mudavadi yavuze ko iri perereza ryakozwe n’urwego rwa Kenya rubifitiye ububasha.
Mu ntangiriro za Mata 2026, Raporo yakozwe na Loni ku ngamba zihariye zo kurinda abantu ihoreterwa rishingiye ku gitsina, yerekanye ko bamwe mu bapolisi ba Kenya bari mu butumwa bwo kugarura umutekano muri Haïti bafashe abakobwa bane ku ngufu biganjemo abatagira imyaka y’ubukure.
Iyi raporo iherutse gukorwa n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yerekanye ko abakobwa bane bakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku ngufu bikozwe n’abo bapolisi barimo uwari ufite imyaka 12, 16, 16 na 18.
Abapolisi ba Kenya bageze mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Haïti mu 2024 ndetse igihugu cyabo ni cyo cyari kiyoboye ibindi birindwi bitandukanye byohereje abasirikare n’abapolisi bo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!