Ni raporo yakozwe nyuma y’uko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byari byatangaje ko mu nkunga umuherwe w’Umushinwa Jack Ma yahaye iki gihugu hari iyibwe, iyakoreshejwe ibyo itagenewe, ndetse indi ikagurishwa aho kujyanwa aho igomba gushyirwa.
Abantu benshi barimo n’abo mu nzego z’ubuzima barabyinubiye maze Guverinoma itegeka ko habaho iperereza.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Nancy Gathangu, yavuze ko ubugenzuzi bwerekanye ko abayobozi b’Urwego rushinzwe Gukwirakwiza ibikoresho by’Ubuvuzi mu Gihugu (Kemsa) barenze ku mategeko agenga imitangire y’amasoko bigateza Leta igihombo.
Raporo ivuga ko abayobozi muri Kemsa bafatanyije n’ibigo byahawe amasoko mu buriganya bwakozwe, cyane ko bimwe muri ibyo bigo byagiye byandikwa mu bihe umurwayi wa mbere wa COVID-19 yagaragariye muri icyo gihugu.
Iyo raporo yagaragaje kandi ko ibyo bikoresho byashyizwe ku giciro cyo hejuru, ndetse kuri bimwe hakagurwa ingano irenze iyari ikenewe bikaba bikiri mu bubiko bwa Kemsa.
Hanagaragajwe ko Kemsa yafashe amafaranga yari agenewe gahunda y’ubuvuzi rusange, ikayaguramo ibikoresho byifashishwa mu guhangana na COVID-19 itabiherewe uburenganzira na minisiteri.
Kugeza ubu, Kemsa iracyahakana ko nta mafaranga na make yanyerejwe, ariko ntigire icyo ivuga ku bindi ishinjwa.
Nyamara Umugenzuzi Mukuru yasabye ko hakorwa igenzura ryigenga ry’uko amafaranga yakoreshejwe, ndetse asaba n’inzego z’iperereza gukora ubucukumbuzi ku myitwarire inyuranyije n’amategeko yaba igaragara mu mitangire y’ayo masoko.
Kenya imaze kugira ubwandu bwa Coronavirus 38529; aho muri bo 24908 bakize naho 711 bakahasiga ubuzima.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!