Abashakashatsi ba Kemri bavuga ko bashaka gukoresha uburyo bushoboka mu guhagarika Malariya ikomeje gutwara ubuzima bwa benshi.
Prof Christophides George na Prof Windbichler Nikolai bakorera muri Imperial College, na bo bagaragaje ko Malariya ari indwara yibasira benshi muri Kenya, bahamya ko uburyo nk’ubu bushobora gufasha Abanya-Kenya kuyihasha.
Iyi mibu y’ingabo yakorewe muri laboratwari ifite utunyangingo dufite ubushobozi bwo kwica cyangwa kwangiza imbuto y’umubu w’ingore (Anophele) utera Malariya.
Abashakashatsi bateganyije ko umubu w’ingabo nujya ubangurira uw’ingore, imbuto y’uw’ingore itera Malariya izajya icika intege cyangwa se uwo ibyaye ube wapfa utarageza igihe cyo kuruma abantu.
Dr Martin Bundi, umuyobozi wungirije w’agateganyo w’ubushakashatsi n’iterambere muri Kemri, yashimangiye ko ari ngombwa gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kurwanya iyi ndwara.
Ati “Ni ngombwa rero gukoresha ikoranabuhanga rishya rishobora guhangana n’iyi ndwara."
Mu 2021, Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na yo yakwirakwije imibu miliyoni 750 zakorewe muri laboratwari.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!