Abagenzi bari muri iyo ndege ya KQ484 yerekezaga i Dar es Salaam, batangaje ko yategetswe gusubira inyuma hashize iminota 25 ihagurutse kubera ubwoba bw’uko hari ibyamenetse birimo ibinyabuzima byangiza ubuzima, Tuberculosis Bacilli.
Iyi ndege yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta (JKIA) ahagana saa sita z’amanywa ndetse bikaba byari biteganyijwe ko iri bugere i Dar es Salaam saa munani z’amanywa.
Mu itangazo iyi Sosiyete ya Kenya Airways yashyize hanze, yasobanuye ko icyatumye ihita igaruka ari ukubera ikirere kibi cyari kiri i Nairobi.
Kenya Airways yasobanuye ko impamvu yahisemo kugaruko ari ukurengera ubuzima bw’abakiriya bayo kuko aribwo bashyira imbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!