00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Imvura nyinshi yahitanye abantu i Nairobi, abasaga 500 barimurwa

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 25 April 2025 saa 11:10
Yasuwe :

Imvura idasanzwe imaze igihe igwa mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, yateje imyuzure ihitana ubuzima bw’abantu barindwi, isenya inzu ndetse abarenga 500 barimurwa.

Imibare igaragaza ko uretse abimuwe hari n’abandi 200 bavuye mu byabo barahunga.

Mu bahitanywe n’umwuzure harimo umugore w’imyaka 23 n’abana be babiri, bishwe n’amazi menshi yateye inzu yabo mu gace ka Drive-In, muri Ruaraka.

Mu gace ka Mukuru Kwa Reuben, undi muntu yajyanwe n’amazi, na ho abaturage basaga 500 bavanwa mu byabo. Indi mibiri ibiri yabonetse mu bice bitandukanye by’umujyi aho umwe wakuwe mu mugezi wa Ngong, undi agakurwa ku muhanda wa Jogoo.

Ni mu gihe mu gace ka Mathare 4A, umuntu umwe yapfuye nyuma y’uko ibuye rinini ryaje rikitura ku nzu ye, biturutse ku mugezi wari wuzuye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Geoffrey Ruku, yatangaje ko nibura ingo 55 zangiritse cyane mu gace ka Ruaraka, na ho abagera kuri 200 bava mu byabo. Yatangaje ko leta izatanga ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze ku bahuye n’ibiza, ndetse inateganya ingamba zo kubikumira.

Guverineri wa Nairobi, Johnson Sakaja, yavuze ko nta bushobozi uyu mujyi ufite bwo guhangana n’imvura iri ku rugero rw’iyaguyeyo.

Yagize ati “Uburyo bwo kuyobora amazi mu mujyi bwagenewe imvura nke y’igihe cy’impeshyi, ntabwo bwashobora kwakira ingano y’imvura iri kugwa ubu”.

Yasabye leta gutanga amafaranga yo kuvugurura imihanada, ndetse umujyi wa Nairobi ugahabwa ubushobozi buhagije bwo kwita ku mihanga.

Minisitiri Ruku yategetse ko habaho inama y’igitaraganya ihuza inzego zitandukanye kugira ngo hafatwe ingamba zihuse zo kugabanya ibibazo.

Yagize ati “Ibi birababaje cyane. Leta iri kumwe n’abaturage kandi twiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo turinde ubuzima n’imibereho yabo”.

Abantu barindwi bahitanywe n'imvura nyinshi yaguye i Nairobi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .