Minisitiri Mutahi Kagwe yavuze ko ubwandu bwatangiye kwiyongera muri iki gihugu ubwo Perezida Uhuru Kenyatta yafataga icyemezo cyo koroshya zimwe muri gahunda zari zarashyizweho zo kwirinda iki cyorezo.
Mutahi yavuze ko kuva mu kwezi gushize ubwandu bwa Covid-19 bwazamutse buva kuri 4% bugera kuri 12%. Uretse abandura yanavuze ko umubare w’abashyirwa muri serivisi ishinzwe kwita ku ndembe wiyongereye.
Ati “Nta gushidikanya ko turi kwibonera ko itsinda ry’abaganga bacU bari kuvuga ko hari ukwiyongera k’ubwandu, nta gushidikanya turi kugana mu kindi cyiciro gishya cy’iki cyorezo.”
Yakomeje agira ati “Uku kwiyongera turi kubona nti guturuka ku busa, kwatewe no guhonyora amabwiriza n’inama z’inzobere zacu.”
Kugeza ubu muri Kenya abamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 bose hamwe babarirwa mu bihumbi 44 mu gihe abamaze guhitanwa nacyo bagera kuri 832.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!