00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Impungenge ku bwiyongere bw’abagore batifuza kubyara

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 24 February 2025 saa 09:16
Yasuwe :

Umukobwa w’Umunya-Kenya witwa Nelly Naisula Sironka w’imyaka 28, yifungishije imiyoborantanga burundu kubera ko adashaka kuzigera agira abana mu buzima bwe, avuga ko ahazaza he hari mu biganza bye nta bana akeneye.

Sironka avuga ko kuva ari muto yakuze yumva adashaka kuzabyara ari yo mpamvu mu Ukwakira 2024, yagiye kwifungisha imiyoborantanga kugira ngo atazigera atwita.

Umugore ushaka kwifungisha, iyo amaze kwemeranya n’umutimanama we ko adakeneye kuzongera kubyara, abaganga bafunga inzira yanyuragamo igi ryerekeza muri nyababyeyi.

Sironka avuga ko igitekerezo cyo kumva adashaka kugira abana yakigize akiri muto kubera ko Se yamushishikarizaga kujya kwiga ndetse akanamugurira ibitabo byanditswe n’abagore b’aba-feministes nka Angela Davis na Toni Morrison.

Uyu mukobwa yabwiye BBC ko yabonye ko ubuzima butarimo umwana bushoboka ku bagore atitaye ku kuba buri wese aba tegereje ko umugore abyara abana.

Yagize ati “ Nagiye numva n’inkuru nyinshi z’abagore batigeze bagira abana, byatumye menya ko ubuzima nk’ubwo bushoboka.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya igaragaraza ko kuva mu 2020 kugera mu 2023 abagore ibihumbi 16 bifungishije imiyoborantanga.

Iyi Minisiteri igaragaza ko abenshi muri abo bagore bawifungisha baramaze kubyara, bakabikora mu rwego rwo kwirinda kongera gusama, ariko uko imyaka igenda ishira abagore batarabyara na bo bagenda bitabira gufungisha imiyoborantanga kandi ku kigero giteye inkeke.

Umuganga wo muri Kenya uzobereye mu kuvura indwara z’abagore n’abakobwa (Gynecologist), Dr. Nelly Bosire, avuga ko imibare y’abagore baza kwifungisha imiyoborantanga muri Kenya igenda yiyongera.

Yagize ati “Ubusanzwe abagore bifungishaga imiyoborantanga bari abagore bafite abana, ariko ubu turi kubona abagore benshi badafite abana na bake bagira ayo mahitamo.”

Abahanga mu buvuzi bemeza ko kwifungisha imiyioborantanga bikorwa n’umuntu uzi neza ko adashaka kuzigera abyara kuko iyo imiyoborantanga wafunzwe utakongera gufungurwa.

Sironka ukunda kuvuganira abagore ndetse n’uburenganzira bwabo avuga ko ibyo gukundana byo atarabifataho umwanzuro uretse ko akibitekerezaho.

BBC yashimangiye ko amahitamo yo kutazabyara na rimwe mu Banya-Kenya atari aya Sironka gusa kuko hari n’abandi bakobwa bahitamo kubaho ubuzima butagira abana.

Zimwe mu mpamvu zibitera zirimo imyumvire y’abagore igenda ihinduka, bamwe bagafata icyemezo cyo kuzashinga ingo, bityo bagahitamo no kutazabyara umwana.

Harimo kandi ubuzima bugoye, butuma bamwe mu bagore bahitamo kutabyara, aho kuzagorwa no kubyara abana ariko bakabura uko babarera.

Abakobwa bahitamo kutazigera babyara muri Kenya bagenda biyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .