Ni umushinga uzwi nka ’Likoni Cable Cars Express’ biteganywa ko uzuzura bitarenze 2020 utwaye hafi miliyoni ya 60$. Uva ku cyambu cya Mombasa ahantu hafite uburebure bwa metero 500, utwo tumodoka tukazajya tuhakoresha igihe kitageze ku minota itatu.
Ubu buryo bumenyerewe mu bihugu nka Canada, u Busuwisi, Bolivia, Brazil n’ahandi. Muri Kenya bugiye gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’ibigo bikomeye birimo C&C Construction Company, izubaka aho zizajya zihagarara n’ikindi cy’abanya-Autriche n’Abasuwisi kizatanga utwo tumodoka.
Mu cyumweru gishize, Umuyobozi ushinzwe ubwikorezi bwo mu mazi muri Kenya, Bakari Gowa, yavuze ko hamaze gukorwa imbanzirizamushinga no kugura ubutaka bizakorerwaho.
Uyu mushinga ugiye gukorwa na Kenya bwa mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, uteganya kuzifashisha utumodoka 22, kamwe gafite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 38, mu isaha imwe kagatwara abantu ibihumbi 11 naho ku munsi abasaga ibihumbi 180.
Ibi byitezweho kugabanya ubukana bw’ikibazo cy’uburyo bw’ingendo ku cyambu cya Mombasa kinyuraho basaga ibihumbi 330 ku munsi.
Mu Rwanda umushinga nk’uyu mushinga hashize igihe utekerejwe ndetse wagombaga kuba waratangiye mu 2015 kuri Kalisimbi mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo. Gusa waje kudindira kubera inyigo itarakozwe neza.



















TANGA IGITEKEREZO