Byabaye ku wa 4 Nyakanga 2018, byitabirwa n’abanyacyubahiro barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, Umunyamabanga uhoroho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, Amb. Macharia Kamau n’abandi.
Mu ijambo rye, Amb. James Kimonyo, yagarutse ku mubano ukomeye ibihugu byombi bifitanye, ushingiye cyane ku bucuruzi, avuga ko amarembo akinguye ku bashoramari bifuza gushora imari yabo mu Rwanda.
Yavuze ko ‘mu rwego rw’ubucuruzi, byigaragaza ko hari ubwiyongere bw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.’ aho umwaka ushize, u Rwanda rwashoye muri Kenya ikawa, icyayi, ibinyampeke n’ibindi bifite agaciro ka miliyari 11.3 z’amashilingi, Kenya igashora mu Rwanda ibifite agaciro k’amashilingi miliyari 11.5, ishoramari ry’iki gihugu mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyari 41.8 z’amashilingi.
Ati “Duha agaciro gakomeje uruhare urwego rw’abikorera b’abanya-Kenya bagira mu guhindura ubukungu bw’u Rwanda.”
Amb. Kimonyo yavuze ku masezerano u Rwanda ruheruka kugirana na Arsenal, ikipe y’umupira w’amaguru mu Bwongereza, agamije kuzamura urwego rw’ubukerarugendo ahamya nta kabuza hamwe n’imishinga rushyize imbere ruhuriramo n’ibihugu byo mu muhora wa ruguru yo koroshya urujya n’uruza rw’abantu, bizarushaho kongera umubare w’abarusura n’abasura akarere rubarizwamo.
Ati “Nyuma y’uko u Rwanda rusinyanye amasezerano n’Ikipe ya Arsenal muri Gicurasi uyu mwaka, abashakisha u Rwanda kuri murandasi (internet) biyongereye hafi 6000%.”
Amb. Macharia Kamau, wahoze mu Rwanda nyuma ya Jenoside, ari umuhuzabikorwa mu by’ubutabazi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, yavuze ko intambwe u Rwanda rwateye mu myaka 24 ishize itangaje kandi ko igihugu cye kizakomeza gusigasira umubano w’ibihugu byombi.
Ati “Uruhare rw’abayobozi b’u Rwanda mu byo rugezeho n’ubushake bwa politiki nziza nibyo pfundo ry’imiyoborere myiza n’ubungu ntagereranywa rufite. Ibyo byatumye rubasha kongerera ubushobozi ibigo bya leta, kugarura amahoro n’umutekano, kunga ubumwe mu banyagihugu, kongerera ubushobozi abagore no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Ku bw’ibyo, Kenya yishimira cyane intambwe rugezeho mu bukungu.”
Amb. James Kimonyo, yanibukije abari bateraniye aho, agaciro umunsi wa 4 Nyakaga 1994 ufite, ubwo Perezida Paul Kagame, wari uyoboye ingabo za RPA zahagarikaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga amahanga arebera.
Ati “Mu gihe twishimira uyu munsi w’agaciro, turashaka gushima ubutwari bwe, umurava n’umuhate bidasanzwe yagize mu guhagarika Jenoside byabaye ukwibohora kw’igihugu cyacu.”
Muri uyu muhango waranzwe n’indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwo kwibohora no gukunda igihugu, hanagarutswe ku ruhare KCB Bank Group, itera inkunga umushinga wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera n’indi, igira mu iterambere ry’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO