Kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo kwizihiza imyaka 25 ishize EAC ishinzwe, Perezida Ruto yashimye uburyo Tanzania yakuye Kenya ku mwanya wa mbere, nk’igihugu giturukamo ibicuruzwa byinshi bikoreshwa muri EAC.
By’umwihariko, Kenya yahoze ari cyo gihugu cya mbere cyohereza ibicuruzwa byinshi muri Uganda mu bigize EAC ariko kugeza muri Kamena uyu mwaka, Uganda yavanaga ibicuruzwa byinshi muri Tanzania kurusha muri Kenya.
Ruto yavuze ko Tanzania ikomeje kuba icyitegererezo mu bucuruzi bw’akarere, avuga ko bikwiriye kuba isomo mu kwagura amasoko.
Ntabwo ijambo rye ryakiriwe neza muri Kenya, kuko bamwe bagaragaje ko ari ugusebya igihugu cye ko kirutwa na Tanzania no kugaragaza integer nke z’ubuyobozi bwe.
Kenya ikomeje gusubira inyuma mu bijyanye n’ubucuruzi ku mugabane wa Afurika kuko nko muri raporo iherutse ya Stanbic Bank Africa Trade Barometer, Kenya yavuye ku mwanya wa kane ijya kuwa gatandatu nk’igihugu gikururira abashoramari kugikoreramo.
Impamvu y’uko gusubira inyuma ni inyungu nyinshi ku nguzanyo yazamutse mu mabanki yo muri Kenya n’ibindi bibazo by’ubukungu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!