Mu minsi mike ishize nibwo Perezida Ruto yatangaje ko yahaye Jesus Winner Ministry impano y’ibihumbi 150$. Iri torero riherereye mu gace ka Roysambu muri Nairobi.
Ni amafaranga Ruto avuga ko agamije gushyigikira amadini, mu gihe hari abavuga ko ari uburyo bwo kuyacecekesha kugira ngo atanenga ibikorwa bye bya politike.
Ubwo Perezida Ruto yahaga iri torero amafaranga, byarakaje Abanyakenya biganjemo urubyiruko ruvuga ko nta mirimo rufite, mu gihe umuyobozi w’igihugu yirirwa atanga amafaranga.
Ku Cyumweru tariki 9 Werurwe 2025 ubwo muri uru rusengero hari hari kubera amateraniro, uru rubyiruko rwateguye imyigaragambyo yari igamije kurutwika, gusa ruza guhoshwa na polisi.
Kugeza ubu amakuru ahari ashimangira ko benshi mu bateguye iyi myigaragambyo batawe muri yombi.
Perezida Ruto yari aherutse gutanga amafaranga nk’aya kuri Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani, gusa abayobozi bayo barayanga.
Arikiyepisikopi wa Nairobi, Musenyeri Philip Anyolo, yatangaje ko Inama ya Kenya y’Abapisikopi Gatolika yanze amafaranga Perezida Ruto kuko Paruwasi zitemerewe kwakira inkunga z’abashyize imbere inyungu za politiki.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!