Byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 11 Gicurasi ubwo abo banyamakuru bari mu kiganiro, nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyabitangaje.
Amafoto yafashwe na camera zo mu nzu agaragaza abanyamakuru bari gushyushya ababakurikira bisanzwe, mu kanya gato hakinjira abantu bafite imbunda bapfutse mu maso.
Ayo mabandi akimara kwinjira, yasabye abanyamakuru kuzimya insakazamajwi (microphones), bakaryama hasi.
Muri ayo mashusho, hari aho umwe mu mabandi abwira umunyamakuru wari uryamye hasi mu rurimi rw’Igiswahili, amubaza ngo “Wowe urashaka gukora iki?”, akamukandagira.
Amabandi kandi yumvikana abaza abo banyamakuru niba mu igorofa ryo hejuru hari abandi bantu bariyo, ndetse niba muri iyo nyubako harimo ibyuma bifata amashusho.
Ntabwo biramenyekana niba hari uwakomerekejwe n’ayo mabandi , gusa Polisi yo muri Nakuru yatangaje ko iperereza ryatangiye.
Si ubwa mbere abantu bitwaje intwaro binjira muri studio za radio muri Kenya kuko byabaye mu 2006, ubwo abantu bitwaje intwaro binjiraga muri studio za radio Hope Fm bakica barashe umwe mu banyamakuru naho abandi batatu bagakomereka.
Icyakora icyo gihe ntabwo uwarashe yari umujura ahubwo ni uwarakajwe n’ikiganiro iyo radio yari iri gutanga kigereranya imirongo imwe yo muri Bibiliya n’iyo muri Korowani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!