00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Abigaragambya biraye mu mashuri batera amabuye abanyeshuri n’abaminisitiri

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 1 November 2017 saa 12:21
Yasuwe :

Agace ka Kawangware gahereye mu Murwa Mukuru wa Kenya, Nairobi, karanzwe n’imvururu zikomeye zabaye nyuma y’amatora ya Perezida yasubiwemo kuwa 26 Ukwakira 2017, no guhangana gukomeye hagati y’insorensore n’inzego z’umutekano, zabangamiye abaturage ndetse n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza yo muri ako gace, ku wa Mbere.

Aka gace katakunzwe kurangwamo imvururu mu bihe bishize, kuwa Mbere izo nsorensore zari zariye karungu zitera amabuye mu bigo by’amashuri abanza n’abanyeshuri bari kwiga.

Izi mvuru zakajije umurego abigaragambya batera amabuye ku modoka yari itwaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Fred Matiang’i hamwe n’abandi baminisitiri bari basuye ishuri ribanza rya Gatina, riherereye muri ako gace, ryari ryakoreweho ibizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2017.

Abigaragambya bateraga amabuye abo bayobozi bavuga ko Leta ya Kenya yanze kumva ubusabe bwabo nk’uko Daily Nation yabitangaje

Izi mvururu zarakomeje, inzego z’umutekano zikomeza guhangana n’abigaragambya, zikoresha ibyuka biryana mu maso ari nako zikomeza gukiza abana b’abanyeshuri ibyo byuka ndetse n’amabuye baterwaga n’abigaragambya.

Imibare igaragaza ko kuva amatora yasubirwamo, abantu basaga 10 aribo bamaze gusiga ubuzima mu mvururu zayakurikiye zihuje abigaragambya n’inzego z’umutekano.

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko Uhuru Kenyatta ariwe wegukanye intsinzi ku majwi asaga 98%, atowe n’abaturage bagera kuri miliyoni 7,5, gusa Raila Odinga yabiteye utwatsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages