00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Abaturage bishe ingona nyuma yo kubarira umwana

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 16 December 2024 saa 01:38
Yasuwe :

Abaturage bo mu gace ka Bugesa, akarere ka Isiolo muri Kenya bishe ingona bayibaze, nyuma y’aho iriye umwana w’imyaka 13 y’amavuko witwa Hassan Jaldesa.

Uyu mwana yari yagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo. Ingona yamufashe ukuguru ubwo yari amaze iminota igera kuri itanu ari koga mu mugezi wa Ewaso Nyiro.

Abaturage biganjemo urubyiruko barakajwe n’iyi nkuru, bafata intwaro, bajya guhiga iyi ngona. Nk’uko aba bari babyiyemeje, bayifashe, bayisatura inda, bakuramo ibisigazwa by’umubiri w’umwana. Bahise bafata icyemezo cyo kujya kumushyingura.

Galgalo Malicha, mwene wabo wa Jaldesa, yasobanuye ko urubyiruko rugera ku 100 rwafashe intwaro maze rujya guhiga iyi ngona. Ngo bishe iya mbere, basanga atari yo yamwishe, bica iya kabiri yari yamumize.

Umuyobozi wa Bulesa, Hassan Guyo, yatangaje ko abantu batatu bakomeretse ubwo bahigaga iyi ngona. Umwe muri bo ari kuvurirwa mu bitaro bya Isiolo.

Mu gihe cya vuba, abantu batandatu bamaze kwicwa n’ingona muri aka gace. Guyo yatangaje iki kibazo cyamenyeshejwe ikigo cy’igihugu gishinzwe inyamaswa zo ku gasozi.

Mu 2023, Perezida William Ruto yatangaje ko Leta izatanga miliyoni 960 z’amashilingi mu gufasha imiryango yahuye n’ibibazo nk’ibi. Gusa abaturage basaba ko indishyi zishyurwa vuba kandi neza.

Inkona yiciye umwana mu mugezi wa Ewaso Nyiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .