Imyigaragambyo yabaye muri Tanzania kuva ku wa 29 Ukwakira 2025 mu matora y’umukuru w’igihugu, abiganjemo urubyiruko ntibishimira imigendekere yayo.
Ku wa 30 Ukwakira ibikorwa by’urugomo byageze hafi y’umupaka wa Kenya bamwe mu rubyiruko bashaka kwambuka ngo bajye muri Tanzania kwifatanya na bagenzi babo kwigaragambya.
Mudavadi yavuze ko hari uburenganzira Abanyakenya bafite ariko kujya kubukoreshereza mu bindi bihugu bishobora kubyara ibibazo bikomeye.
Ati “Mwubahe amategeko y’ibindi bihugu. Mushobora kuba mutayishimiye ariko muyubahe. Kenya yateye intambwe ikomeye muri demokarasi no mu itegeko nshinga, ishyira imbere uburenganzira n’ubwisanzure. Itegeko riteganya uburenganzira rirakomeye ariko ntimutekereze ko n’abandi bari kuri urwo rwego. Ibindi bihugu biri ku nzego zitandukanye muri uru rugendo.”
Mudavadi yasabye urubyiruko rwa Kenya kwitwararika bakareka kujyana imyigaragambyo mu bindi bihugu.
Mu gihe imyigaragambyo yari ikaze hafi y’umupaka wa Namanga na Sirare, polisi ya Kenya yagaragaye ikumira abaturage ibabuza kwambuka ngo bajye kwigaragambya muri Tanzania ariko bo bagasaba nibura iminota itanu yo kujya kwifatanya n’abanya-Tanzania.
Yabasabye kwitondera uburyo bakoresha imbuga nkoranyambaga zabo kuko ibihugu bimwe bibanza kureba ibyo usaba visa azishyiraho bikayimuha cyangwa bikayimwima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!